Akamaro n'Ububasha by' Urukiko

Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rwashyizweho n'Inama ishinzwe amahoro ku isi kugirango rucire imanza abantu bakekwaho kuba barakoreye mu Rwanda ibyaha by'itsembabwoko n'ibindi byaha bikomeye binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu hagati y' itariki ya 1 Mutarama n'iya 31 Ukuboza 1994. Rushobora kandi no gucira imanza abanyarwanda bakekwaho kuba barakoreye ibyo byaha mu bihugu bituranye n' u Rwanda muri icyo gihe.

Icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kugira uruhare mu bwiyunge bw'abanyarwanda no mu gushimangira amahoro mukarere u Rwanda rurimo, umuco wo kudahanwa ugasimbuzwa uw'iryozwacyaha. Amahanga abyitabiriye mu rwego rw'ubucamanza, ni bwo abakoze itsembabwoko mu Rwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye bashobora kuryozwa ibyo bakoze hakurikijwe amategeko. Mu gushinga Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda, amahanga yerekanye ko atazihanganira ibyaha by'itsembabwoko.

Ingereko

Abacamanza b'Urukiko batorwa n'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye. Nta bacamanza babiri bagomba kuba bakomoka mu gihugu kimwe. Buri Rugereko rwa mbere rw'iremezo rugizwe n'abacamanza batatu naho Urugereko rw'Ubujurire'Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rufatanije n'Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe icyahoze cyitwa Yugosilaviya rugizwe n'abacamanza batanu, rukaba rufite icyicaro cyarwo i La Haye mu Buholandi.

Ingereko za mberez'iremezo:

Perezida w'Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda: Umucamanza Navanethem Pillay (Repubulika y'Afurika y'epfo), Visi-Perezida w'Urukiko: Umucamanza Erik Møse (Noruveje), Umucamanza Laïty Kama (Senegali), Umucamanza Lloyd G.Williams (Jamaica na St Kitts na Nevis), Umucamanza Yakov Arkadievich Ostrovsky (Uburusiya), Umucamanza William Hussein Sekule(Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya), Umucamanza Mehemet Güney (Turukiya), Umucamanza Pavel Dolenc (Siloveniya), Umucamanza Asoka de Zoysa Gunawardana (SriLanka).

Urugereko rw'Ubujurire:

Perezida: Claude Jorda (Ubufaransa), Umucamanza Lal Chand Vohrah (Maleziya), Umucamanza Mohamed Shahabuddeen (Giyane), Umucamanza Rafael Nieto Navia (Kolombiya), Umucamanza Fausto Pocar (Ubutaliyani).

Ubushinjacyaha

Porokireri w'Urukiko Madamu Carla Del Ponte (Ubusuwisi) yungirijwe na Porokireri wungirije Bwana Bernard Acho Muna (Kameruni) uyobora Ibiro bya Porokireri biri i Kigali. Ubushinjacyaha bukora mu bwigenge kandi ni urwego rwihariye rw'Urukiko. Bukora iperereza ku byaha Urukiko rufitiye ububasha bwo kuburanisha, bugategura ibirego kandi bugakurikirana abashinjwa.

Ibiro bya Gerefiye

Ibiro bya Gerefiye biyoborwa na Bwana Adama Dieng (Senegali). Bifasha Ingereko za mbere z'iremezo n'Ubushinjacyaha mu kazi kabyo mubyerekeye amategeko n'ubucamanza, bikaba binashinzwe ubuyobozin'ubutegetsi. Abakozi barenga 700 bakomoka mu bihugubirenga mirongo inani bakorera Urukiko Arusha n'i Kigali.

Abatangabuhamya

Abagabo barenga 230 b 'Ubushinjacyaha n'ab'uwunganira uregwa bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Uburaya n'Amerika batanze ubuhamya imbere y'Urukiko. Agashami gashinzwe gufasha abatangabuhamya n'abakorewe ibyaha kita kumutekano n' umutuzo by'abatangabuhamya kabika ibanga ryerekeranyen' umwirondoro wabo kanabafasha mu gihe cy'urubanza na nyuma yarwo, byaba ari ngombwa kakabimurira ahandi. Abatangabuhamya makumyabiri bimuriwehanze y'u Rwanda no mu tundi turere tw'u Rwanda.

Ishyirwaho ry'uwunganira uregwa

Hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, abashinjwa bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababunganira. Mu gihe badashoboye kubihembera, Urukiko rugomba kubagenera ba avoka. Iyo bigenzebityo, ufunzwe ashobora kwihitiramo avoka ku ilisiti y' abavokababishoboye bakomoka hirya no hino ku isi bagaragaje ubushake bwo gukorana n'Urukiko. Kugeza ubu abafunze bose bavuze ko ari abatindi nyakujya.

Irangizwa ry'ibihano

Abakatiwe barangiriza ibihano byabo mubihugu byagiranye amasezerano n'Urukiko ku byerekeye iyo ngingo. Ibyo bihugu nta bubasha bifite bwo guhindura imiterere y'igifungo bitabyemerewe n'Urukiko. Urukiko ruhitamo ko ibyo bihano byarangirizwa muri Afurika kubera impamvu z'umuco n'imibereho myiza. Mali, Repubulika ya Bénin n'Ubwamibwa Swaziland ni byo bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano nk'ayo.

Ibyo Urukiko rumaze kugeraho:

Kuva rwashyirwaho mu w'1995,Urukiko: