ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


ICTR/INFO-9-2-259.KR
Arusha, Ku wa 13 Werurwe 2001

Urubanza rwa Kajelijeli rwatangiye ku wa 13 Werurwe


Iburanishwa rya Juvénal Kajelijeli, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mukingo muri Perefegitura ya Rugengeri, ryatangiye ku wa 13 Werurwe m’Urugereko rwa mbere No.II rw’Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rwicaye Arusha.

Kajelijeli araregwa ibyaha by’itsembabwoko; kugambanira gukora itsembabwoko; guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora itsembabwoko; n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itsembatsemba no gusambanya ku gahato.

Umushinjacyaha, Bwana Ken Fleming Q.C (Australia), mwijambo rye ryibanze yavuze ko azaha Urukiko ibimenyetso byerekana ko Kajelijeli yayoboye ibitero byatangiye itsembabwoko ku wa 7 Mata 1994.

Kajelijeli araregwa ko ibitero yayoboye byatsembye abatutsi muri Komini ya Mukingo, abari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo hamwe n’abahungiye k’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri.  Umushinjacyaha Ken Fleming ati “Kuri Paruwasi aho abantu bajya gusengera no k’Urukiko aho abantu bajya gushakira ubutabera hahindutse urubuga rw’itsembatsemba n’itsembabwoko”.

Uretse urubanza rwa Kajelijeli rwatangiye ku wa 13 Werurwe, hari izindi manza eshatu ubu ziburanishwa m’Urugereko rwa mbere No.I na No.III, hakaba haburanishwa abantu umunani m’Urugereko rwa mbere rw’Iremezo.

Hari urubanza ruburanishwa m’Urugereko rwa mbere No.I rwitiriwe itangazamakuru ruregwamo abantu batatu, Ferdinand Nahimana wari umuyobozi wa RTLM, Yohani Bosiko Barayagwiza, wari umukozi mukuru wa Leta, akaba n’umwe mu bashinze radiyo RTLM, na Hassan Ngeze wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Kangura.

M’Urugereko rwa mbere No.III haraburanishirizwamo urubanza rwitiriwe Perefegitura ya Cyangugu ruregwamo Andereya Ntagerura wari minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, Emmanuel Bagambiki wari Perefe wa Cyangugu na Lieutenant Samweli Imanishimwe wayoboraga ikigo cya gisilikari cya Cyangugu.  Urwo rubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize.

Urundi rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwa mbere No.III  ni urwa Laurent Semanza wari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

Iburanishwa rya Ignace Bagilishema wari Burugumesitiri wa Komini Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye ryarangiye mu kwezi  k’Ukwakira k’umwaka ushize.  Urwo rubanza ruzasomwa m’Urukiko mu minsi mike iri imbere.


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367-72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.