Amakuru Mashya


ICTR/INFO-9-2-265.KR
Arusha, Ku wa 9 Gicurasi 2001

URUPFU RW’UMUCAMANZA KAMA


Umucamana Laity Kama (Senegali), Perezida w’Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda kuva mu mwaka 1995 kugeza 1999 yitabye Imana ku wa 6 Gicurasi 2001 mu Bitaro by’Aga Khan’ i Nairobi, Kenya.

Umucamanza Kama yavukiye i Dakari, muri Senegali mu mwaka 1939 atangira akazi k’umwuga w’ubutabera mu mwaka 1969. Umucamanza Kama yakoreye igihugu cye Senegali mu nzego zinyuranye z’ubutabera; yamaze imyaka 15 ari umwe mu bashinjacyaha mu rurukiko rw’ubujurire, ahava ajya mu rukiko rw’Ikirenga aho yakomeje akazi k’ubushinjacyaha.

Bwana Kama ni umwe mu mpuguke za Senegali zashinze ishuri “Ecole Nationale de la Magistrature du Sénégal” i Dakari kandi ahigisha imyaka 20. 

Umucamanza Laïty Kama yatowe n’Inama Rusange y’ Umuryango w’Abibumbye mu w’i 1995 kuba umucamanza w’Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda.  Ageze Arusha atorwa n’abandi bacamanza bagenzi be kuba Perezida w’Urukiko, umwanya yongeye gutorerwa incuro ya kabiri. Yeguye kuba Perezida w’Urukiko mu mwaka 1999 nk’uko amategeko abigena ariko akomeza kuba umucamanza mu Rukiko, ndetse apfuye ari we wari Perezida w’ Urugereko rwa mbere rw’iremezo  nimero II.

Bwana Kama yize muri Kaminuza i Dakari n’i Parisi mu Bufaransa.  Umurambo we woherejwe i Dakari, uherekejwe n’abayobozi bakuru b’Urukiko rw’Arusha, barimo Perezida w’Urukiko Umucamanza Navanathem Pillay (Afrika y’Epfo), ukazashyingurwa muri Senegali, igihugu yavukiyemo. 


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.