ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


ICTR/INFO-9-2-323.KR
Arusha, Ku wa 17 Nzeri 2002

Urukiko rwanze irekurwa rya Nahimana, Barayagwiza na Ngeze


Icyumba cya mbere cy’ Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu Rukiko mpuzamahanga rw ‘ Arusha uyu munsi cyanze  ibyifuzo cy’ abunganira Nahimana Ferdinand, Barayagwiza Yohani Bosiko na Ngeze Hassan bisaba kubahanaguraho ibyaha byose baregwa mu rubanza rwitiriwe itangazamakuru. Icyakora Abacamanza bahanaguyeho Nahimana ikirego kimwe, Barayagwiza we ahanagurwaho ibirego bitatu.

 Bombi uko ari babiri, Urugereko rwa mbere rwabagize abere ku byaha byibasiye inyokomuntu bigizwe n’ ubuhotozi. Yohani Bosiko Barayagwiza, yahanaguweho kandi ibyaha byo kutubahiriza Amasezerano y’i Jeneve bigizwe n’ ubusahuzi no guhungabanya agaciro ka muntu, cyane cyane ibikorwa bitesha agaciro bikanakoza isoni.

Ubushinjacyaha bwemeye ko nta bimenyetso bwashoboye kubona bibashinja ibyaha byibasiye inyokomuntu bigizwe n’ ubuhotozi, ko kandi butazakurikirana aberegwa ku birego byahanaguwe.

Abunganira abashinjwa bose bari bagaragaje mu byifuzo bagejeje ku bacamanza b’ Icyumba cya mbere cy’ Urugereko rwa mbere rw’iremezo ko ubushinjacyaha butashoboye kugagaraza mu nyandiko y’ibirego ibimenyetso bihagije bigaragaza ko abashinjwa bakoze ibyaha baregwa. Kubera ko ibyifuzo by’abunganira Nahimana, Barayagwiza na Ngeze bitemewe, urubanza ruzakomeza, humvwa abatangabuhamya b’abunganira abashinjwa. Nahimana we, nyuma y’ inama iba uyu munsi yo kwiga uko urubanza ruzakomeza, biteganijwe ko ahita atangira kwiregura.

Abashinjwa uko ari batatu basigaye bakurikiranwaho ibyaha birimo ubwumvikane bugamije itsembabwoko, itsembabwoko, guhamagarira abantu kumugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora itsembabwoko, kuba icyitso cy’abakora itsembabwoko. Abashinjwa, ubu bakaba basigaranye ibirego bitandatu bakurikiranwaho harimo ibyaha byibasiye inyokomuntu by’ ugutoteza n’ itsembatsemba.

Urugereko ruburanisha urubanza rwitiriwe itangazamakuru rugizwe n’umucamanza Navanethem Pillay (Afurika y’epfo) akaba na Perezida warwo, Erik Møse (Noruveji) n’Asoka de Zoysa Gunawardana (Siri Lanka).


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.