ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


ICTR/INFO-9-2-324.KR
Arusha, Ku wa 20 Nzeri 2002

Yohani Batista Gatete yahakanye ibyaha aregwa


     

Yohani Batista Gatete, wari Burugumesitiri w’ icyahoze ari komini Murambi mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, uyu munsi yitabye Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu Rukiko mpuzamahanga rw ‘ Arusha, ahakana ibyaha icumi bikubiyemo itsembabwoko n'ibindi byibasiye inyoko muntu akurikiranyweho.

Gatete, umugabo w’ imyaka 49, araregwa ibyaha icumi bijyanye n’ itsembabwoko, kuba icyitso cy’abakora itsembabwoko, guhamagarira abantu kumugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyokomuntu by’ itsembatsemba, ubuhotozi, ugutoteza, no gusambanya ku gahato. Gatete araregwa kandi ibyaha byo kutubahiriza Amasezerano y’i Jeneve.

Ubushinjacyaba busobanura ko, nubwo Gatete yari yasezerewe ku mirimo ya burugumestiri mu  w’i 1993 kubera ko yashinjwaga itotezwa ry’ abatutsi, yakomeje kugira uruhare mu buyobozi bwa gipolisi, jandarumori, n’ ubw’ imitwe ya gisivili yitwara gisirikare.

Gatete araregwa kandi ko yayoboye ibikorwa by’iterabwoba byibasiye ibihumbi by’ abatutsi maze bikabaviramo urupfu muri perefegitura za Byumba na Kibungo.  Ubushinjacyaha bukomeza busobanura ko Gatete yishe, ategeka abo yarashinzwe kuyobora gukora ibikorwa by’ubwicanyi, kandi ayobora n’ibitero. By’ umwihariko araregwa ubwicanyi bwahitanye ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye muri kiliziya za Rukara, Mukarange na Kiziguro.

Muri kiliziya ya  Kiziguro, Gatete n’interahamwe, baba baramennye umuryango w’ikigo maze bategeka abatutsi bari bahungiyemo gusohoka, “Habanje abagabo maze hakurikiraho abagore, bategekwa kuryama bubitse inda, maze interahamwe zibicisha intwaro za gakondo.”

Gatete aregwa kandi gushishikariza interahamwe n’ abandi baturage gusambanya ku gahato no kwica abatutsikazi. Nkuko bikubiye mu nyandiko y’ibirego, Gatete yaba yarahamagariye abaturage kuri Komini ya Kayonza “kuvanaho umwanda bica abana, basambanya abagore ku gahato mbere yo kubica. Nyuma yaho, interahamwe zafashe abagore b’abatutsikazi zibajyana inyuma y’inzu zibasambanya ku gahato.”

Gatete yahawe avoka w’izamu n’ ibiro bya Gerefiye kugirango abe amwunganira kugeza igihe azihitiramo umwunganira cyangwa akamugenerwa n’urukiko. Umunsi wo gutangira kuburanishwa uzamenyeshwa vuba.

 


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.