
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
ICTR/INFO-9-2-330.KR
Arusha, 24 Mutarama 2003
Urupfu rwa Musenyeri Samuel Musabyimana
Gerefiye w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda, Bwana Adama Dieng, yatangaje none urupfu rwa Samuel Musabyimana, wahoze ari Musenyeri w’itorero ry’abangilikani muri Diyosezi ya Shyogwe. Urupfu rw’ uwahoze ari Musenyeri wa Shyogwe rwabereye mu bitaro mpuzamahanga bya Moshi mu gihugu cya Tanzaniya ku wa gatanu tariki ya 24 Mutarama 2003 saa kumi za mugitondo, biturutse ku burwayi bw’igihe kirekire, akaba muri icyo gihe yararwajwe n’umuryango we. Urukiko mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rukaba rwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’unshuti zawo.
Samuel Musabyimana yari yafashwe tariki ya 26 Mata 2001 i Nairobi muri Kenya. Akaba yaregwaga ibyaha by’itsembabwoko, ubwumvikane bugamije itsembabwoko, n’ibyaha bwibasiye inyoko muntu birimo itsembatsemba. Mu gihe yitabaga urukiko tariki ya 2 Gicurasi 2001, yari yahakanye ibyo aregwa byose.
Musenyeri Samuel Musabyimana yavukiye muri Komini Mwendo ku Kibuye tariki ya 6 Nyakanga 1956, akaba ariwe wa mbere witabye Imana mu bafungiwe i Arusha.
Niba hari
ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website: www.ictr.org
cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR.
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni: 1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa
255 27 2504000/4373 Arusha
e-mail: ictr-press@un.org.