ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


ICTR/INFO-9-2-331.KR
Arusha, ku wa 29 Mutarama 2003

Umushinjacyaha wungirije mushya w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda yatangiye Imirimo ye


Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda, Madamu Carla Del Ponte, yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahisemo Bwana Bongani Christopher Majola, ukomoka muri Afrika y’epfo kugirango abe umunshinjacyaha wungirije w’Urukiko rwa Arusha. Bwana Majola yageze Arusha ejo kugirango ahite atangira imirimo ye.

Bwana Majola, ufite imyaka 50, yaramaze imyaka itandatu ayobora ikigo cy’Afurika y’epfo cy’unganire abantu mu by’amategeko. Mbere yaho, yabaye umwalimu n’umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko muri kaminuza yo mu majyaruguru y’ Afurika y’epfo. Atangiye imirimo ye mu rukiko afite impurirane y’ubumenyi mu by’amategeko n’ubushobozi mu buyobozi.

Bwana Majola arubatse, afite abana babiri. Yize amategeko muri kaminuza ya Zululand muri Afurika y’epfo, Empangeni. Mu w’ i 1988, yabonye impamyabushobozi ihanitse (Masters) muri Kaminuza y’ i Harvard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bwana Majola yigishije amategeko muri Kaminuza, akora n’ubushakashatsi mu by’ amategeko.

Hakurikijwe Sitati n’ Amategeko agenga imiburanishirize y’Urukiko, Umushinjacyaha wungirije ashyirwaho n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ Abibumbye bisabwe n’Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko.

Madamu Carla Del Ponte yatangaje kandi ko yasabye ko Madamu Melanie Gertrude Werrett yaba Umukuru w’ikurikiranabyaha. Madamu Werret ufite ubwenegihugu bwo muri Zimbabwe n’Ubwongereza yakoze umurimo w’ubushinjacyaha m’ Ubwongereza no muri Zimbabwe.


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.