ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


ICTR/INFO-9-2-332.KR
Arusha, ku wa 3 Gashyantare 2003

ITORWA RY'ABACAMANZA B’URUKIKO MPANABYAHA MPUZAMAHANGA RWAGENEWE U RWANDA


Ku wa gatanu tariki ya 31 Mutarama, Inteko rusange y' Umuryango w'Abibumye yatoye abacamanza cumi n'umwe b’ Urukiko mpanabyaha  mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda bazakora kuva ku wa 25 Gicurasi 2003 kugeza ku wa 24 Gicurasi 2007. Muri bo barindwi bari basanzwe mu rukiko, abandi bane ni bashya.

Abashya ni: Umucamanza Sergei Aleckseievich Egorov ukomoka mu Gihugu cy’Uburusiya, Umucamanza Inés Mónica Weinberg de Roca ukomoka muri Arijantina, Umucamanza Jai Ram Reddy uturuka muri Fiji n' Umucamanza Mansoor Ahmed wo mu gihugu cya Pakistani. Imyirondoro yabo ku buryo burambuye murayisanga kuri site ya internet y' Urukiko (www.ictr.org).

Mu bacamanza bacyuye igihe, Navanethem Pillay ukomoka muri Afurika y’epfo, wari usanzwe ari na Perezida w'Urukiko, na Yakov Arkadievich Ostrovsky wo mu Burusiya, ntabwo basabye nkongererwa igihe. Abacamanza Pavel Dolenc (Soloveniya) na Winston Churchill Matanzima Maqutu (Lezoto) ntabwo batowe.

Amatora yamaze umunsi wose wo ku wa gatanu, asubirwamo inshuro 5 nyuma  yuko ayabaye ku munsi wa gatatu tariki 29 Mutarama asheshwe na Perezida w'  Inteko rusange y' Umuryango w'Abibumye kubera ko kimwe mu bihugu byatoye kitari gifite uburenganzira bwo gutora.

Urukiko mu miterere yarwo mishya ruzaterana mu nama yarwo rusange ku munsi utaramenyekana kugirango Abacamanza bashya barahire maze hatorwe Perezida na Visi Perezida bashya. Perezida mushya w'Urukiko azahita ashyira abandi bacamanza mu ngereko z'Urukiko.

Hakurikijwe icyemezo nimero 1431 cyo ku wa 14 Kanama 2002 cyafashwe n'Inama ishinzwe amahoro ku isi, Inteko rusange y' Umuryango w'Abibumye izatora vuba abacamanza 18 bazafasha abahasanzwe kugirango imanza zihute (juges ad litem). Muri bo bane nibo bashobora guca imanza mi gihe kimwe.


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.