Ibiro bya  Perezida


ICTR/INFO-9-3-07.KR
Arusha, Tariki ya 14 Ukuboza 2001

Itangazo ry’umucamanza Pillay, Perezida w’Urukiko



Nkimara kumenyeshwa n’abantu batandukanye ko bababajwe n’uburyo umutangabuhamya umwe yafashwe nabi, mu gihe yatangaga ubuhamya imbere y’Ingereko za mbere zacu, ku kibazo cyo gukorerwa ibya mfurambi, nasabye ko inyandiko-mvugo z’iryo buranisha zasuzumwa.

Icyo kibazo kirebana n’urubanza ruregwamo abantu batandatu: Polina Nyiramasuhuko, Arisene Shalom Ntahobali, Alufonsi Nteziryayo, Eliya Ndayambaje, Yozefu Kanyabashi, na Silivani  Nsabimana. Bashinjwa ibyaha bikomeye cyane nk’itsembabwoko, ubwumvikane mu gukora itsembabwoko, ubufatanyacyaha mu gukora itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kutubahiriza ingingo ya 3 ihuriweho n’Amasezerano y’i Jeneve. Umwe mu bashinjwa yari umunyacyubahiro ukomeye cyane muri Guverinoma, naho abandi bari abategetsi bakuru bo muri perefegeitura ya Butare mu Rwanda.

Ni ngombwa kwibutsa ko hari ku itariki ya 10 Ugushyingo 2001 inyandiko yiswe Unprotected Witness (Umutangabuhamya utarinzwe)  yatangajwe kuri Internet, ivuga ku mugaragaro ubwa mbere, ko ngo abacamanza baburanishaga urwo rubanza baba barasetse mu buryo budakwiye igihe uwo mutangabuhamya yatangaga ubuhamya bwe. Muri iyo nyandiko, abacamanza banenzwe mu buryo butandukanye. Ni ngombwa ariko kumenya ko nta kintu na kimwe muri iyo nyandiko gituma umuntu yavuga ko abo bacamanza basetse uwo mutangabuhamya cyangwa se ko baba barasetse mu gihe iki n’iki cy’ubuhamya bwe[1].

Ni ngombwa kandi kwibutsa ko nyuma yo kumva kasete y’iburanishwa ryo ku wa 31 Ukwakira 2001 no kureba videwo yaryo, biragaragara ko iyo nyandiko  yahinduye ibyabaye mu Rugereko rwa mbere icyo gihe. Biragaragara ko Perezida w’Urugereko yagerageje inshuro nyinshi gusaba Avoka  kubaza  ibibazo bifite ishingiro kandi byumvikana neza kurushaho, mu gihe yabazaga umutangabuhamya ibibazo byo kumunyomoza[2]. Biragaragara kandi muri videwo  ko imyifatire y’abacamanza iriya nyandiko inenga, yaturutse ku bibazo by’Avoka, kandi yari ifitanye isano n’amagambo abacamanza bavuganye n’uwo Avoka.

Umucamanza  wese aba azi ko acira urubanza imbere y’abantu benshi baba bamuhanze amaso. Aramutse anenzwe  n’abanyamakuru cyangwa na rubanda, ntashobora kubasubiza, cyangwa se ngo yisobanure. Ntashobora kandi kujya hanze ku mugaragaro ngo asobanurire rubanda ukuntu aca urubanza arimo kuburanisha. Ni ngomwa rero ko abantu bashinzwe uwo murimo wo gusobanurira rubanda  imiburanishirize y’imanza, babikorana ubushishozi.

Kuburanisha urubanza bishobora, ku mpamvu nyinshi zumvikana, kunengwa n’abadafite inshingano ikomeye yo gukemura ikibazo kitoroshye cy’uburenganzira uregwa afite bwo kuburanishwa mu buryo butabogamye  no  kurengera  inyungu z’abagiriwe nabi n’ubwigenge bw’abacamanza. Igihe avoka amara abaza umutangabuhamya giterwa n’ibindi byemezo bishingiye nko ku mubare w’abaregwa  mu nyandiko y’ibirego cyangwa se ubuhamya bw’umutangabuhamya bushinja. N’ubwo nta tegeko ntarengwa rigenga igihe ubuhamya bw’abagabo bugomba kumara, ntibibuza ingereko za mbere z’iremezo kwitwararika  mu gusaba ko ibibazo babazwa biba ari ibijyanye gusa n’urubanza baburanisha.

Ntibyaba byiza ko umucamanza, kabone niyo yaba ari Perezida w’Urukiko, ajya ku karubanda  kujya impaka k’uburyo bagenzi be baburanisha urubanza rutaracibwa. Mu gihe ibibazo hafi  ya byose biba bikiregetse, n’iyo haba  hari ikintu Urukiko rugomba  gutangaza, ntirwabikora urwo rubanza rutarapfundikirwa.

Abacamanza b’Urukiko bahora bitwararitse  buri munsi, bagakora uko bashoboye kugira ngo igihe cyo gutanga ubuhamya, kiba koko ari igihe gikomeye ku bagabo baza imbere y’ingereko za mbere z’iremezo, kitavunana cyane. Abacamanza bagize uruhare rukomeye cyane mu gutegura gahunda yatumye Urukiko rugira uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya, bigatuma ndetse rimwe na rimwe hari abavuga ko umutekano wabo urinzwe birenze urugero. Buri mugabo uza imbere y’Urukiko gutanga ubuhamya aba aherekejwe  n’umukozi ushinzwe kumwitaho uko bikwiye. Buri mutangabuhamya wese uhamagajwe Arusha gutanga ubuhamya  aba buri gihe arinzwe kandi afashwa n’abakozi b’Urukiko.

Nshimishijwe no kubona bamwe bashishikarizwa no kubona abatangabuhamya bacu barindwa ikintu cyose cyatuma bafatwa nabi: ibyo tubisangiye nabo. Iyo rero ibyo bifatanyijwe no kubona neza  uko ibintu byagenze, umuntu yavuga, nta kwibeshya, ko twese dusenyera umugozi umwe, ni ukuvuga ko dukora  ibishoboka byose kugira ngo ubusugire bw’ubutabera bukomeze bube aribwo nzira iboneye yo  kugera ku kuri.

Perezida
Umucamanza  Navanethem Pillay


[1] Ni byiza kumenya ko n’ubwo ibyo bitavuzwe muri iyo nyandiko, izindi zayikurikiye zitiza ibiyikubiyemo, ntabwo zagaragaje ubwitonzi nk’ubwayo. Iyo abazanditse baza kwitonda bagakora ubushakashatsi mbere yo gutangaza inyandiko zabo, ikosa rikomeye mu gusesengura ibyabaye,rigaragara ubu ntiriba ryarakozwe. Urugero: ikintu kinyuranye n’ibyavuzwe byose, ni uko atari byo ko  abacamanza basetse mu gihe umwe mu bagiriwe nabi yarimo atekerereza Urukiko ukuntu yasambanyijwe ku ngufu.  Hari n’indi nyandiko yatumye imiryango imwe iharanira inyungu z’abagiriwe nabi  yamagana abacamanza  ngo kubera ko basetse umutangabuhamya ku  mugaragaro…Na none, iyo  basuzuma neza ibyabaye, byari kugaragara ko ibyo atari ukuri. Umuryango umwe w’itangazamakuru wari wagerageje kuganira na bamwe mu bari  muri urwo rubanza  kandi bari bakurikiye iburanisha, wavuze  ibyabaye mu buryo butandukanye. Bityo rero, birababaje ko mu gihe yasobanuraga   ibyo bintu, Porokireri atakurikije ibyo yari yavuze mbere mu gihe yagiraga ati: si byiza ko Porokireri agira icyo avuga ku myifatire y’umucamanza cyangwa se ku rubanza rukiburanishwa. Kubera rero ko ibyavuzwe nyuma bisa n’ibyo, ntabwo byafashije ubutabera.

[2] Twibutse ko ku wa 31 Ukwakira 2001, Perezida w’urugereko yafashe ijambo nibura inshura 159 kugira ngo agarure ibibazo by’inyomoza mu murongo cyangwa kugira ngo iryo baza rirusheho kwihuta. Ni ngombwa kandi kwibutsa ko mu gihe cy’ibibazo bishinja, Perezida yasabye kenshi Porokireri ko yagaragariza umutangabuhamya impuhwe. Urugero: ku itariki ya 7 Ugushyingo 2001, Perezida w’urugereko yavuze muri aya magambo: Urugereko rwa mbere rw’iremezo rurifuza kuvuga kugaragaza, rushingiye ku magambo ya Prorokireri: icya mbere, guhera mu ntangiriro z’ubuhamya bw’uyu mugabo, Porokireri n’Abavoka basabwe, nk’abakozi b’ubutabera, kugaragariza impuhwe umutangabuhamya, cyane cyane ku birebana n’ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’ubuhamya bwe, kandi ibyo ni ukubera impamvu  zumvikana.


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.