Ibiro bya  Perezida


ICTR/INFO-9-3-14.KR
Arusha, kuwa 10 Ukuboza 2002

PEREZIDA W'URUKIKO NSHINJABYAHA MPUZAMAHANGA RWAGENEWE O U RWANDA ABABAJWE N’IHAGARIKWA RY’URUZINDUKO RW’INTUMWA ZA MINISITERI Y'U RWANDA RWAGOMBAGA KUBA UYU MUNSI



Umucamanza Navanethem Pillay, Perezida w'Urukiko Nshinjabyaha mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda yatangaje uyu munsi ko ababajwe nuko Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda, Bwana Jean de Dieu Mucyo n'Umushinjacyaha Mukuru Bwana Gerald Gahima bahagaritse uruzinduko rwari ruteganijwe gutangira uyu munsi mu Rukiko Mpuzamahanga.

"Ku itariki ya 22 Ukwakira gushize, nandikiye Minisitiri mutumira we na Bwana Gahima na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda Simeon Rwagasore ngo baze gusura Urukiko birebere ubwabo imanza zirimo kuburanishwa. Muri urwo ruzinduko, izo ntumwa zari guhabwa ibisobanuro birambuye ku miterere n'imikorere y'Urukiko ndetse hakaganirwa no ku bibazo bireba impande zombi.

U Rwanda, kimwe n'ibindi bihugu bigize Umuryango w'Ababibumbye, rugomba kwemera ubwigenge bw'Urukiko.  Ariko rero ni cyo gihugu dukorana cyane, bikaba rero bibaje kubona kuva Urukiko rwashyirwaho, nta muntu wo muri Guverinoma y'u Rwanda wigeze asura Urukiko ku mugaragaro.  Mu kwezi kwa Kamena 2001, bamwe mu bacamanza b'Urukiko basuye u Rwanda kandi imishyikirano twagize muri urwo ruzinduko yadufashije cyane kumva impungenge za Guverinoma n'abaturage b'u Rwanda.

Uyu mwaka, imibanire yacu n'u Rwanda yasubiye inyuma cyane ku buryo byabaye ngombwa ko Ingereko ebyiri zibutsa Guverinoma ko amategeko ayisaba gufatanya n'Urukiko by'umwihariko mu birebana no kohereza abatangabuhamya bava mu Rwanda baza gutanga ubuhamya mu manza.  Kuri icyo kibazo, nandikiye Inama y'Umuryango w'Ababibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi ku ya 26 Nyakanga no ku ya 8 Kanama (Inyandiko z'Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi S/2002/847 na S/2002/923)  nyisaba gufata ingamba zose ibona ari ngombwa kugirango Urukiko rushobore kurangiza inshingano zarwo.

Urukiko, nk'urwego rwunganira Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, rukeneye inkunga y'Umuryango w'Abibumbye n'iyi ibihugu byose biwugize birimo u Rwanda kugirango rugere ku nshingano zarwo. Njyewe, Umushinjacyaha ndetse na Gerefiye w'Urukiko twizeye ko abategetsi b'u Rwanda bazasubira ku cyemezo cyabo maze umwaka utaha bagasura Urukiko Arusha."


Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye, reba kuri website:  www.ictr.org cyangwa ubaze ibiro by’itangazamakuru TPIR. 
Arusha International Conference Centre, Po. Box 6016, Arusha, tanzania,
telefoni:  1 212 963 2850 cyangwa 255 27 2504367–72 Fax: 1 212 963 2848 cyangwa 255 27 2504000/4373 Arusha 
e-mail:  ictr-press@un.org.